Partner im RedaktionsNetzwerk Deutschland

Radio Ishakwe

Podcast Radio Ishakwe
Podcast Radio Ishakwe

Radio Ishakwe

hinzufügen

Verfügbare Folgen

5 von 288
  • UGUHIGA UBUTWARI MURATABARANA: IKIGANIRO CYA JC MULINDAHABI NA JMV NDAGIJIMANA
    Bamwe mu bumvise ikiganiro Jean Claude MULINDAHABI (LECP Info) yahaye Ambasaderi JMV NDAGIJIMANA, wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga amezi 3 muri Leta y'Ubumwe ya FPR INKOTANYI, baratanga ibitekerezo kw'ireme n'ukuri kw'ibivugwamwo. Twaganiriye na Bwana Jean Baptiste NKULIYINGOMA wabaye Ministiri w'Itangazamakuru akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma kiriya gihe, na Léon NGARUKIYE wagizwe Umuyobozi mukuru (Directeur de cabinet) w'Ibiro bya Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga muri 94-95.  Uwateguye ikiganiro: Sixbert MUSANGAMFURA Radio Televisiyo ISHAKWE 23.7.2021
    7/24/2021
    2:32:00
  • Dr RUDASINGWA- UMUNSI W’UBWIGENGE BW' URWANDA ISHYAKA ISHAKWE-RFM RIWUBONA GUTE?
    Tariki ya 1 Nyakanga wari umunsi u Rwanda rwagombye kwizihizaho Isabukuru y’imyaka 59 rubonye ubwigenge. Kuri iyo tariki ya 1 z’ukwa 7, mu mwaka w’1962, ni ho ibendera ry’Ububiligi bwari bukoronije u Rwanda ryururutswaga, hazamurwa ibendera rishya rya Repubulika y’u Rwanda yari yemejwe burundu na Kamarampaka yo kw’itariki ya 25 Nzeri 1961, ari na ko haririmbwa indirimbo RWANDA RWACU yubahiriza igihugu. Isabukuru y’ubwigenge bw’u Rwanda yubahirizwaga bikomeye ku ngoma ya Repubulika ya 1 yayobowe na Perezida Gerigori KAYIBANDA. Byaje gukendera muri Repubulika ya 2, aho Perezida Yuvenali HABYARIMANA yashyize imbere itariki ya 5 Nyakanga yakoreyeho kudeta mu mwaka wa 1973. Ni kuri iyo tariki ya 5 Nyakanga kandi, mu mwaka w’1975, Perezida HABYARIMANA yashingiyeho ishyaka rukumbi rya MRND. Bimenyerewe ko ku ngoma ya FPR-Inkotanyi yagiyeho tariki ya 04 Nyakanga 1994, iyo tariki y’ubwigenge itubahirizwa. Ibiri amambu, ejobundi tariki ya 1 Nyakanga 2021, Perezida Paul KAGAME yohereje Ministre w’Intebe NGIRENTE kumuhagararira mw’isabukuru ya 59 y’ubwigenge bw’u Burundi, bwabereye rimwe n’ubw’u Rwanda mu wa 1962. Kutubahiriza amatariki akomeye mu mateka y’igihugu, nka Kamarampaka yazanye Repubulika, n’Ubwigenge, ni igikomere mu mibereho yIgihugu n’Abanyagihugu. Nk’abana b’u Rwanda bigishwa ayahe mateka ? Amateka azajya yandikwa uko ingoma igiyeho ? Ni uwuhe muti dutanga nk’Ishyaka Ishakwe-Rwanda Freedom Movement? Umutumirwa: Dr Theogene Rudasingwa Uwateguye ikiganiro: Joseph Ngarambe Radio Ishakwe, 05.07.2021
    7/5/2021
    1:07:00
  • FDU INKINGI MU RUGAMBA RWO GUCECEKESHA ISHAKWE IKORESHEJE MUSABYIMANA
    Nyuma y'ibiganiro 15 twakoze ku rugamba rw'Inzirabwoba (FAR), FDU-INKINGI yarahagurutse ishakisha ukuntu yahagarika Radio Ishakwe. Ku wa 4.6, ushinzwe Radio yayo witwa MUSABYIMANA yahise yandikira youtube asaba guhagarika ikiganiro  twahaye inyito "Urugamba nyakuri rw'Inzirabwoba, igice cya 2" avuga ko twibye ibihangano bye. Ikiganiro cyacu cyahagaritswe iminsi 20, gifungurwa tumaze kwerekana ko ikigamijwe ari ugucecekesha abo batabona ibintu kimwe. Ariko ku wa 24.6, yarongeye asaba youtube gufunga n'igice cya mbere. Ishyaka rifungisha Radio y'irindi  kandi yombi ari mu buhungiro, mwibaze rigeze ku butegetsi uko ryagira itangazamakuru! Ng'iyo imiterere ya demukarasi FDU-Inkingi iharanira. Iki kiganiro cyakozwe na Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura Radio ISHAKWE 29.6.2021  
    6/29/2021
    1:10:00
  • Impagarike y'u Rwanda muri 2021 _ Igice cya 2
    Uyu munsi turagaruka ku ncamake y'amateka y'u Rwanda kuva kuri kudeta yo ku Rucunshu mu mwaka wa 1896 kugeza ubu, maze dusesengure akagozi kagenda karandaranda uko ingoma zagiye zisimburana. Muri kumwe na Dr Theogene Rudasingwa na Sixbert Musangamfura. Ikiganiro kiyobowe na Joseph Ngarambe. Radio Ishakwe 26.6.2021
    6/26/2021
    1:10:00
  • Perezida Keneth Kaunda uherutse gutabaruka yari muntu ki?
    Ku wa 17 Kamena 2021, nyakwigendera Perezida Kenth KAUNDA wa Zambia yaratabarutse. Iki ni ikiganiro cyo kumwunamira no kumuvuga ubutwari n'ibigwi nk'umwe mu bahanganye na ba gashakabuhake kugeza abirabura bo muri Afurika y'epfo basubiranye ijambo mu gihugu cyabo ndetse na Namibia ikabona ubwigenge. Nyinshi mu nkomarume n'indongozi zarwanije ingoma y'ivangura  Apartheid yo muri Afurika y'epfo yazihaye indaro n'ubufasha bwose bushobotse kugeza batsinze. Abatumirwa ni Dr Theogene Rudasingwa, Sixbert Musangamfura. Uwateguye ikiganiro ni Joseph Ngarambe. Radio Ishakwe 22.6.2021  
    6/22/2021
    1:48:00

Andere hörten auch

Über Radio Ishakwe

Sender-Website

Hören Sie Radio Ishakwe, Hitradio Ö3 und viele andere Radiosender aus aller Welt mit der radio.at-App

Radio Ishakwe

Radio Ishakwe

Jetzt kostenlos herunterladen und einfach Radio & Podcasts hören.

Google Play StoreApp Store